Umwaka ushize nibwo urukiko rwo mu Bufaransa rwagumishijeho igifungo cy’imyaka itatu isubitse kuri Teodoro Nguema Obiang Mangue kubera imitungo yaguze muri icyo gihugu, bikekwa ko amafaranga yakoresheje ari ayanyerejwe mu isanduku ya Leta.
Uwo mwanzuro watanze uburenganzira bwo kuba hafatirwa inyubako iri I Paris ifite agaciro ka miliyoni 113 z’Amadolari ari nayo ikoreramo ambasade ya Guinée équatoriale mu Bufaransa.
Ubujurire Guinée équatoriale yari yatanze kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, bwateshejwe agaciro, bivuze ko ambasade n’ibindi bikorwa bikorerwa muri iyi nyubako bishobora kuvanwamo.
Obiang yahise ajya kuri Twitter yandika ko ambasade yabo niyirukanwa muri iyo nzu, nabo bazahita bahambiriza Ambasaderi w’u Bufaransa.
Ati “Paris niramuka yirukanye abadipolomate bacu muri iriya nyubako, tuzaha ambasaderi w’u Bufaransa amasaha 24 yo kuba yavuye ku butaka bwa Guinée équatoriale.”
Obiang uzwi nka Teodorin Obiang, ni imfura ya Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka isaga 40 ku butegetsi.
Teodorin afatwa na bamwe nk’uzasimbura se kuko yagiye ahabwa imyanya ikomeye mu butegetsi bwe.
Umwaka ushize Guinée équatoriale yafunze ambasade yayo mu Bwongereza nyuma y’uko icyo gihugu cy’i Burayi gishinje Teodorin gupfusha ubusa amafaranga ya Leta yinezeza mu gihe abaturage bashonje.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo bwagaragaje ko Teodorin ashobora kuba afite imitungo itazwi inkomoko ifite agaciro ka miliyoni 150 z’Amayero mu Bufaransa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!