00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée équatoriale: Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yatorewe manda ya gatandatu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ugushyingo 2022 saa 04:04
Yasuwe :

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ayoboye Guinée équatoriale yatsindiye manda ya gatandatu, aho yemerewe kuyiyobora indi myaka irindwi.

Mbasogo w’imyaka 80 yatsinze amatora ku majwi 94,9% nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje. Ntabwo amajwi y’abari bahanganye na Mbasogo yatangajwe.

Uyu mukambwe yari ashyigikiwe n’amashyaka 15 arimo ishyaka rye Democratic Party of Equatorial Guinea (PDGE).

Mbere gato y’amatora, inzego z’umutekano zataye muri yombi bamwe mu batavuga rumwe na Leta, bashinjwa gutegura ubugizi bwa nabi bwari kwibasira umurwa mukuru, Malabo.

Mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira, hafunzwe imipaka ihuza icyo gihugu na Cameroun ndetse na Gabon.

Mbasogo ni we mukuru w’igihugu utari umwami umaze igihe kirekire ku butegetsi, dore ko yabugiyeho mu 1979.

Muri manda zose amaze kuyobora, yagiye atorwa hejuru ya 93 %.

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w'imyaka 80 yatorewe indi manda y'imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .