Aba bagabo babiri bafunze ni aba-ingénieur bakora mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, bakaba bamaze amezi 17 bafunzwe, aho bafashwe bashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge muri iki gihugu.
Muri Kamena 2023 bahamijwe icyaha cyo gucuruza urumogi kandi buri wese akatirwa gufungwa imyaka 12 ndetse no gucibwa amande atagira ingano.
Imiryango y’aba bombi yemeje ko impamvu yatumye iki gihugu kibata muri yombi, ari uko hari hashize iminsi ibiri urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rutegetse ifatirwa ry’ubwato n’amazu abiri bya Visi Perezida Obiang rifatwa biri muri icyo gihugu.
Urukiko rwategetse ko ayo mazu afatirwa kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura indishyi z’akababaro urukiko rwahaye undi munya-Afurika y’Epfo, Daniel van Rensburg, wari warafungiwe muri Guinée Equatoriale mu 2011, nyuma y’uko yari yinjiye mu mikoranire n’umwe mu bagize umuryango wa Obiang, ariko imishinga yabo ntigende neza.
Ubu umutungo wa Teodoro Nguema Obiang Mangue, wafatiriwe ugizwe n’amazu abiri ari muri Bishopscourt na Clifton i Cape Town muri Afurika y’Epfo, ukaba warafatiriwe nyuma y’icyemezo cy’urukiko, mu mwaka ushize. Ubwato bwo yaje kubusubizwa.
Amakuru yagiye hanze agaragaza ko muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yabwiye uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, ko adateze gufungura aba bagabo babiri ngo batahe, mu gihe umuhungu we atarasubizwa imitungo ye yafatiriwe, dore ko yanatangiye kwangirika kubera kubura uyitaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!