00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée Equatorial: Umuyobozi yafatanywe amashusho 400 amugaragaza asambana n’abagore b’abakomeye barimo mushiki wa Perezida

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 November 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Baltazar Ebang Engonga, yafatanywe amashusho arenga 400 amugaragaza asambana n’abagore benshi barimo ab’abayobozi, ndetse na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.

Aya makuru yamenyekanye ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaraga amashusho menshi agaragaza Engonga asambana n’abagore batandukanye.

Aya mashusho yashyizwe ku karubanda n’abo mu nzego z’umutekano bari bataye muri yombi Engonga, bamukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza umutungo, nyuma ubwo bamusakaga basanga abitse muri mudasobwa ye ayo mashusho arenga 400.

Bivugwa ko ubu busambanyi bwabereye ahantu hatandukanye harimo mu biro bya Engonga, mu mahoteli no mu bwiherero, kandi ngo igihe cyose yabikoraga, habaga hari ‘cameras’ zifata amashusho.

Muri rusange, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje, Engonga yasambanye n’abagore barenga 200 barimo ab’abakomeye muri iki gihugu n’abayobozi bakomeye. Harimo kandi mubyara we n’umugore w’umuvandimwe we.

Visi Perezida wa Guinée akaba n’umuhungu wa Perezida Obiang, Teodoro Nguema Obiang Mangue, yatangaje ko gukorera imibonano mpuzabitsina mu biro bitemewe, ateguza ko uzafatwa azirukanwa mu kazi.

Mangue uzwi nka Teodorin yagize ati “Imibonano mpuzabitsina ntiyemewe mu biro. Hashyizweho ingamba zo kubigenzura kandi umuntu uzongera kurenga kuri iri bwiriza azahanirwa imyitwarire mibi, anirukanwe.”

Ntabwo haramenyekana impamvu yatumye buri uko Engonga yasambanaga n’aba bagore, yahitagamo kwifata amashusho n’icyihishe inyuma y’icyemezo cyo kuyabika kuri mudasobwa.

Amashusho menshi ya Baltazar Ebang Engonga ari gusambana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .