Ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022, Embalo yatangaje guverinoma nshya igizwe n’abantu 36, kuri uyu wa gatanu nibwo yirukanye batatu mu bo yari yashyize ku butegetsi.
Muri abo harimo Minisitiri w’Uburezi, Tcherno Djalo; Minisitiri w’Umutungo Kamere, Fernando Dias na Minisitiri w’Ingufu n’Inganda Mario Fambe.
Bose ntibigeze bitabira umuhango wo kurahira kuri guverinoma nshya kandi nta mpamvu batanze.
Aba bose ni abayoboke b’ishyaka Riharanira Imibereho Myiza y’Abaturage (PRS) muri Guinea-Bissau.
AFP yatangaje ko umwe mu bayobozi b’ishyaka rya PRS yavuze ko ibi byose byatewe na Perezida Embalo, kuko yanze kumva icyo ishyaka rimusaba.
Yavuze ati "Twamwoherereje urutonde rw’abayobozi batoranyijwe kugira ngo babe muri guverinoma nshya ariko ntiyabyitayeho abigenza uko yishakira, azirengera ibigiye gukurikiraho."
Muri Gicurasi, Perezida Embalo yasheshe Inteko Ishinga Amategeko ya Guinea-Bissau maze ahita atangaza amatora y’abadepite kugira ngo akemure ikibazo cya politiki cyari kimaze igihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!