00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Uwafatanywe inkende yasabiwe gufungwa imyaka icumi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru rwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amadolari ibihumbi 25, Umunye-Congo witwa Babou Djafar wafatanywe inyamaswa zo mu ishyamba.

Babou yatawe muri yombi bwa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2022 ubwo yari afite inkende 20, imisambi 15 na Marabou 15; zose ziboneka muri Pariki y’igihugu ya Virunga.

Yakekwagaho umugambi wo kuzisohora mu gihugu, anyuze ku mupaka wa Bunagana.

Ikigo ICCN gishinzwe kubungabunga iyi Pariki cyambuye uyu Munye-Congo izi nyamaswa, kizijyana aho zitabwaho mu gace ka Lwiro gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Me Eric Kambale uri mu banyamategeko ba ICCN bari gukurikirana uru rubanza, yatangaje ko ari intsinzi kuba nyuma y’igihe kirekire, Babou agejejwe mu rukiko kuko ngo yari yarafunzwe kenshi, akarekurwa.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Me Kambale yagize ati “Inyamaswa zirenga 50 zafatiwe mu rugo rwe. Uyu munsi ni intsinzi kuri twebwe kubera ko ni dosiye ikurikiranywe nyuma y’igihe kirekire. Kera kabaye, ukekwa agejejwe mu rukiko. Ni yo mpamvu tuvuga ko ari intsinzi.”

Uyu munyamategeko yavuze ko afite icyizere cy’uko uru rukiko ruzafatira Babou igihano ku buryo abantu bose bazumva ko ibikorwa byo gucuruza inyamaswa zo mu ishyamba bitemewe n’amategeko.

ICCN yifuza ko Babou Djafar yahabwa igihano ku buryo n'abandi batakora ibyaha nk'ibyo akurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .