Edmond Mbarushimana Bahati, yiciwe mu gace ka Ndosho muri Komini Karisimbi mu ijoro rya tariki ya 27 Nzeri 2024, ubwo yari avuye mu kazi. Ababonye umurambo we bahamije ko yarashwe.
Nyuma y’iperereza, kuri uyu wa 30 Nzeri, Polisi n’igisirikare bikorera mu mujyi wa Goma byeretse itangazamakuru abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bahati barimo umusore witwa Dieume Bauma.
Bauma yatangaje ko yinjiye mu mugambi wo kwica Bahati abisabwe n’umurwanyi wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, Elisha Emedy Alias Mamadou uvugwaho kugirana amakimbirane n’uyu munyamakuru.
Yagize ati “Nari mu rugo, Elisha Emedy alias Mamadou wakoze iki cyaha, arampamagara, ampa amadolari atanu kugira ngo nice uyu munyamakuru, nyuma y’aho bagiranye amakimbirane ntazi."
Yarashe uyu munyamakuru amasasu abiri mu gatuza.
Meya w’umujyi wa Goma, Kamand Kapend Faustin, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu asabwa kwica mugenzi we kugira ngo yishyurwe amadolari atanu, asobanura ko inzego z’umutekano zigiye guhagurukira kurushaho abagizi ba nabi kugira ngo bagezwe mu butabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!