00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Leta ya RDC yafatiye inkende 15 ku kibuga cy’indege

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 August 2024 saa 07:15
Yasuwe :

Ikigo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinzwe kurengera ibidukikije, ICCN, cyatangaje ko cyafatiye ku kibuga cy’indege cya Goma inkende 15 zari zivanywe mu ntara ya Sankuru.

Mu butumwa ICCN yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X kuri uyu wa 21 Kanama 2024, yagize iti “ICCN yafashe imizigo yarimo inkende 15 ku kibuga cy’indege cya Goma zivuye muri Sankuru.”

Iki kigo cyasobanuye igikorwa cyo gukura inyamaswa muri Pariki muri ubu buryo ari icyaha gihanwa n’amategeko, giteganywa n’itegeko No 14/003 ryo ku wa 11 Gashyantare 2024 ryerekeye ku kurengera ibidukikije.

Ntabwo ICCN yasobanuye niba hari uwafatanwe izi nyamaswa, ndetse n’aho zari zijyanywe. Bivugwa ko iyi dosiye yatangiye gukorwaho iperereza.

Izi nkende zari zapakiwe mu dusanduku dutandukanye
Izi nkende zavanywe mu ntara ya Sankuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .