Goma: Indege yakoze impanuka, abasaga 20 birakekwa ko bayiguyemo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Indege ya sosiyete itwara abantu, Busy Bee yakoze impanuka kuri iki Cyumweru ubwo yari igeze hejuru y’agace ka Birere mu mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jean Paul Lumbulumbu,Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko imirambo y’abantu 24 ariyo imaze kuboneka mu gihe bivugwa ko hari abapfuye bageze kuri 26.

Richard Mangolopa, ushinzwe ikibuga cy’indege cya Goma yabwiye itangazamakuru ko nta cyizere ko abari bari muri iyi ndege hari uwarokotse.

Héritier Said Mamadou ushinzwe ibyo gutanga amatike muri Busy Bee yavuze ko indege yahagurutse irimo abagenzi 17 n’abakozi b’indege babiri ahagana saa tatu z’igitondo kuri iki Cyumweru.

Ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje hatangiye ibikorwa byo kuzimya inkongi yadutse kubera iyo mpanuka, hifashishijwe imodoka za polisi n’iza Monusco.

Ntabwo icyateye iyo mpanuka kiramenyekana icyakora ababibonye biba bavuze ko iyo ndege yananiwe kugwa bisanzwe ku kibuga cy’indege i Goma, ikitura ku gisenge cy’inzu mu gace ka Birere.

Sosiyete Busy Bee ifite indege nto eshatu zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 19 buri imwe. Iyo sosiyete ikunze gukora ingendo hagati ya Butembo, Benin a Goma mu Burasirazuba bwa Congo buri wa kabiri, kuwa Gatatu, Kuwa Gatanu no ku Cyumweru.

Richard Mangolopa, ushinzwe ikibuga cy’indege cya Goma yabwiye itangazamakuru ko nta cyizere ko abari bari muri iyi ndege hari uwarokotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .