00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Abantu umunani bakekwaho gushakira M23 abarwanyi, batawe muri yombi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 August 2024 saa 08:36
Yasuwe :

Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafatiye mu Mujyi wa Goma abantu umunani zikekaho gushakira umutwe witwaje intwaro wa M23 abarwanyi.

Meya w’Umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe n’abandi barindwi baturutse mu bice bitandukanye bya Goma no mu nkengero muri teritwari ya Nyiragongo.

Yagize ati “Uru rubyiruko rwo muri Nyiragongo n’urundi rwaturutse muri Majengo, Kasika na Katoy rwemeye ko ari rwo rwambuye umupolisi intwaro mu cyumweru gishize ubwo rwari rwafunze imihanda.”

Kapend yasobanuye ko aba bantu umunani baturutse mu bice bigenzurwa na M23, bajyanwa i Goma no mu bice biyikikije mu gikorwa cyo gushakira abarwanyi uyu mutwe witwaje intwaro.

Tariki ya 17 Kanama, Kapend na bwo yatangaje ko i Goma hafatiwe abantu 16 bakekwaho gukorera ibyaha bitandukanye muri uyu mujyi, barimo abiyita ‘Wazalendo’.

Abantu umunani bakekwaho gushakira M23 abarwanyi bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .