Iyi raporo igaragaza ishusho y’umutekano i Goma yasohotse kuri uyu wa 11 Kanama 2024.
Igaragaramo ahantu 23 hatwitswe, ihohoterwa, urugomo rwakorewe abantu n’ubujura bwakozwe mu bihe bitandukanye.
Sosiyete Civile ya Goma igaragaza ko muri Nyakanga 2024 gusa hari imirambo y’abantu 10 yatoraguwe mu mujyi, ndetse hagiye habaho ibikorwa by’urugomo bikomotse ku bapolisi n’ingabo za Leta by’umwihariko ababarizwa muri mu mutwe wa Wazalendo.
Radio Okapi yanditse ko Sosiyete Civile isaba ko hakazwa umutekano muri uyu mujyi uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abagira uruhare mu byaha birushaho kwiyongera bagashyikirizwa ubutabera.
Ni mu gihe abavuye muri FDLR batashye mu Rwanda mu bihe bitandukanye bagiye bahamya ko Goma igenzurwa n’uyu mutwe w’iterabwoba ubu ufatanyije n’ingabo za FARDC ku rugamba ihanganyemo na M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!