Minisitiri Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ko mu bantu bamaze kwicwa harimo umusirikare umwe n’abapolisi babiri ba MONUSCO, n’abasivili 12.
Yari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa MONUSCO ushinzwe ibikorwa, Khassim Diagne, kuri uyu wa Kabiri.
Yagize ati "Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane intandaro y’ubu bugizi bwa nabi."
Ni imyigaragambyo ikomeje kwitabirwa cyane, aho abaturage barimo kwamagana MONUSCO, bavuga ko ntacyo ibamariye.
Uyu mutwe woherejwe muri RDC mu 1999, ndetse utangwaho miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka. Nyamara unengwa ko wananiwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, nk’inshingano yawo nyamukuru.
Imyigaragambyo yatangiye ku wa Mbere yasize abaturage bafunze imihanda, basahuye inyubako za Monusco n’ibindi.
Abigaragambya bamennye amadirishya y’ibiro bya MONUSCO, bigabiza ibikoresho bitandukanye birimo intebe, za mudasobwa n’ibindi byo mu biro.
Amafoto agenda ashyirwa hanze yerekanye n’abasirikare benshi bari mu bikorwa byo gusahura, aho hari bamwe bafotowe batwaye intebe, abandi batwaye ibikoresho bitanga ingufu zishingiye ku mirasire y’izuba.
Ni ibintu byarushijeho kugaragaza ko uburyo ibibazo biteye, bishobora gufata indi ntera kuko abakagize uruhare mu kuzimya umuriro, aribo barimo kuwenyegeza.
Kuri uyu wa Kabiri nabwo ibintu byakomeje gufata indi ntera, aho umwe mu bigaragambya yarasiwe ahantu Monusco ikoresha ibika ibikoresho byayo.
Khassim Diagne yavuze ko nubwo abaturage basaba Monusco kubavira mu gihugu, ari gahunda imaze iminsi yemejwe. Gusa ngo imyigaragambyo ntacyo ikemura.
Yavuze ko muri Nzeri 2021, MONUSCO na Guverinoma ya RDC basinye amasezerano y’uburyo uyu mutwe uzagenda uva mu birindiro bitandukanye.
Yakomeje ati "Muri Nzeri 2021, Guverinoma yagaragaje Intara ya Tanganyika nk’ahatangirirwaho mu buryo bw’inzibacyuho. Byakozwe nk’uko byateganyijwe. Guhera ku wa 30 Kamena 2022, MONUSCO ntabwo ikiri muri Tanganyika".
"Isigaye mu Ntara eshatu za Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, kubera ko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuhibasira kuva mu myaka myinshi, kandi biracyagoye cyane. Izo ngorane rero no kutabasha kwihangana, nibyo birakaza abaturage. Gusa nabizeza ko guhera ku buyobozi bwacu bwo hejuru i New York na hano ibikorwa bibera, turimo gukora ibishoboka byose ngo duhindure uko ibintu bimeze."
MONUSCO ni bumwe mu butumwa bwa Loni burimo kugirwamo uruhare n’abasirikare benshi, ariko butarimo gutanga umusaruro uko bikwiye.
Harimo ko yananiwe gukoma imbere ubwicanyi bwakomeje kwibasira abasivili mu burasirazuba bwa Congo, aho nk’umutwe wa ADF wonyine, guhera mu 2021 umaze kwica abantu 1300 nk’uko biheruka kwemezwa na raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.
Kugeza ubu muri RDC habarirwa imitwe yitwaje intwaro isaga 120, ndetse uretse abishwe, imaze gutuma abantu benshi bavanwa mu byabo.
Mbere y’uko abaturage bahindukirana MONUSCO babanje kuyisaba kubafasha umutwe wa M23, ariko iheruka kwemeza ko nta bushobozi ifite, ndetse ko ikurikije uburyo uyu mutwe urwana, ukomeje ibitero izi ngabo zitabasha kuwukoma imbere.
Ibyo bigashimangira intege nke uyu mutwe wakomeje gushinjwa, ku buryo utagifitiwe icyizere n’abaturage.
Muri iyi myigaragambyo, amashusho agaragaza inzu bivugwa ko ari iy’umuyobozi wa Monusco i Goma yatwitswe, ndetse n’izindi nyubako z’uyu mutwe, izitangijwe zirimo gusahurwa.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima yategetse ko imyigaragambyo ihagarara, asaba igisirikare kugira uruhare mu kugarura ituze. Ni amabwiriza ariko yatanze adahari, kuko ari mu ruzinduko muri Beni.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!