Aba bakozi b’iki kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Goma, mu itangazo bamanitse ku biro byabo kuri uyu wa 13 Nzeri 2024, basobanuye ko impamvu bahagaritse akazi ari uko bamaze amezi icyenda badahabwa uduhimbazamusyi basezeranyijwe.
Mbere y’uko basohora iri tangazo, babanje guhurira mu nama ku cyiciro cy’iki kigo, bemeranya ko bazasubira mu kazi ari uko bahawe aya mafaranga. Bati “Turakomeza imyigaragambyo. Turasaba ibirarane by’agahimbazamusyi kacu tutahawe mu mezi icyenda.”
Akazi kabo gahagaze mu gihe hari impungenge ko Nyiragongo yakongera gutungurana, ikaruka nk’uko yabigenje muri Gicurasi 2021. Icyo gihe yishe abantu 32 bo mu mujyi wa Goma, isenya amazu arenga 1000.
Muri Werurwe 2024, OVG yasesenguye imyitwarire ya Nyiragongo yifashishije abahanga bayo mu bumenyi bw’Isi, imenyesha abaturage by’umwihariko abari mu nkengero ya Goma ko hari ibyago byinshi by’uko iki kirunga cyaruka.
Muri Kamena 2024 na bwo abatuye i Goma bari bahiye ubwoba, ubwo byavugwaga ko iki kirunga gishobora kongera kuruka. Gusa ntabwo byabaye.
Mu gihe aba bakozi batasubira mu kazi, nta muntu ushobora kumenya igipimo cy’ibyago byo kuruka kw’ikirunga cya Nyiragongo kiri mu bilometero 15,5 ujya i Goma, cyangwa Nyamuragira iri mu bilometero 27,7 uvuye muri uyu mujyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!