Ikibazo cy’ubu bugizi bwa nabi kimaze igihe kirekire muri uyu mujyi. Uwurimo arikandagira, cyane kuva ubwo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo bemerwaga kwinjira muri uyu mujyi kugira ngo M23 itawufata.
Inzego zishinzwe umutekano zikorera muri uyu mujyi zatangije ibikorwa byiswe ‘Safisha Mji’ byo gufata abakekwaho ubugizi bwa nabi. Hafashwe abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivoli ariko ubugizi bwa nabi burakomeje.
Kuri uyu wa 26 Kanama 2024, umugabo wari wambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC yateye umugore uvunja amafaranga wo mu isoko rya Ki 30 riherereye mu gace ka Majengo, komini Karisimbi mu mujyi wa Goma, amwambura ayo yari afite yose.
Undi mucuruzi uvunja amafaranga yasobanuye ibyo yabonye, agira ti “Umusirikare ufite intwaro yaje, asaba uyu mugore kumuha amafaranga yose. Yabyanze ariko ubwo yabonaga intwaro, yayamuhaye. Abaturage babibonye bavugirije umusirikare induru. Ubwo ni bwo yatangiye kurasa amasasu menshi mu nzira. Twamukurikiye ariko yakomeje kurasa. Yakomerekeje benshi.”
Umunyamabanga wa sosiyete sivili ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Placide Nzilamba, yatangaje ko uyu musirikare yishe umuturage, akomeretsa undi. Ati “Uyu musirikare yishe umuntu umwe, akomeretsa undi. Yarashe hose muri Vision 2020 n’ahahakikije. Urubyiruko rwateye uyu mwicanyi amabuye.”
Mu cyumweru gishize, iduka rya telefone ryibwe n’abitwaje intwaro mu gace ka Majengo, mu mpera zacyo abamotari baricwa nyuma y’aho bazimye abashinzwe umutekano bashakaga kuzibambura.
Meya w’umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko abantu 15 batawe muri yombi bakekwaho guhungabanya umutekano. Hari hashize iminsi icyenda hatawe muri yombi abandi 16.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!