Godbless Lema wabaye Depite muri Tanzania yatawe muri yombi nyuma yo guhungira muri Kenya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Godbless Lema wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yatawe muri yombi ageze muri Kenya azira kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko.

Uyu mudepite agifatwa yahise ajyanwa gucumbikirwa muri imwe muri Sitasiyo za Polisi ya Kenya, mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Godbless Lema ari mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegestsi bwa Perezida John Pombe Magufuli, batemeye intsinzi ye bakaba bifuza ko amatora yasubirwamo kuko ngo aya mbere yabayemo uburiganya.

Lema yafashwe atwawe n’umwunganizi we mu mategeko berekeza mu Mujyi wa Nairobi. Icyo gihe yari kumwe n’umugore we n’abana.

The Standard yanditse ko uyu mugabo yafatiwe mu bilometero 45 hafi y’umupaka wa Tanzania.

Amakuru avuga ko Lema yanze kwereka urupapuro rwe rw’inzira abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania.

Umwunganizi we mu mategeko, Luchiri Wajackoyah, yateye utwatsi iby’uko yari agiye gucika, avuga ko yashakaga kugeza uyu munyapolitiki kuri Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu i Nairobi.

Lema yavuze ko ari kumwe n’umuryango we ndetse nta buhungiro akeneye. Ati “Ubu ndi kumwe n’umugore wanjye Neema n’umuhungu wanjye w’imyaka 14 Allbless, n’umukobwa wanjye Brilliance na bucura bwanjye Terrence, ntabwo nzi uko ejo bizaba bimeze, sindi gushaka ubuhungiro rwose.”

Lema ari mu bayobozi batatu batavuga rumwe n’ubutegetsi barekuwe mu cyumweru cyashize bazira guhamagarira abaturage imyigaragambyo isaba amatora mashya.

Godbless Lema wabaye Depite muri Tanzania yatawe muri yombi nyuma yo guhungira muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .