Gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo cya Niger byagizwemo uruhare n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Ghana ku bufatanye na Ambasade ya Niger muri icyo gihugu.
Abirukanywe barimo abagabo 300, abagore 400 n’abana 620, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.
Ghana yatangaje ko kwirukana aba bantu biri mu myanzuro yafashe yo guca gusabiriza mu mihanda y’icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Iki gihugu kandi cyatangaje ko izi ngamba zigamije guhangana n’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda.
Umwaka ushize Ghana nabwo yirukanye ku butaka bwayo abantu 202 biganjemo abinjiriye baciye muri Togo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!