Ghana yahawe kwakira ubunyamabanga bwa AfCFTA itanga miliyoni $10 zo kubufasha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, ku cyumweru yemeye ko igihugu cye kizaha Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) miliyoni 10 z’amadolari zo gufasha ibikorwa by’ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ni nyuma yuko Inteko rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika batoranyije Ghana nk’igihugu kizakira ubunyamabanga bwa AfCFTA. Iki cyemezo kikaba cyarafatiwe mu nama ya 12 ya AU idasanzwe yabereye i Niamey muri Niger.

Ghana yahigitse ibindi bihugu bitandatu byashakaga kwakira ubu bunyamabanga birimo Misiri na Ethiopia.

Perezida Akufo-Addo yagize ati “Ni iby’igiciro ko ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cyacu duhawe inshingano zo kwakira urwego nyafurika rw’ingirakamaro”.

Yijeje ko Ghana izashyiraho ibikorwa remezo byose nkenerwa ku bunyamabanga kugira ngo bukore neza nk’urwego mpuzamahanga, rube ishema n’ibyishimo ku banyafurika bose.

Ku cyumweru nibwo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika ku mugaragaro bemeje itangira ry’isoko rusange rya Afurika. Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko ari amateka yiyanditse kuri uyu mugabane by’umwihariko mu gushyira mu bikorwa gahunda yawo ya 2063.

Yagize ati “Kwihutisha gushyira mu bikorwa AfCFTA ni ishema rikomeye kuri twebwe twese. Niamey yanditse amateka ku gihe gishya cyo kwihuza kwa Afurika”.

Amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali kuwa 21 Werurwe 2018. Yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 30 Gicurasi 2019 nyuma y’uko ibihugu nibura 22 byagombaga kubanza kuyemeza burundu bibonetse.

Kugeza ubu ibihugu 27 bimaze kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yitezweho kongera ukwihuza k’uyu mugabane n’ubucuruzi.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu bwa Afurika itangaza ko mu 2020 ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buzagera ku gipimo ya 53% cy’ubucuruzi bwose bw’uyu mugabane aya masezerano nashyirwa mu bikorwa. Kuri ubu ubu bucuruzi buhagaze kuri 16%.

Amasezerano y'isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza