Ubushinjacyaha buvuga ko tariki 9 Kamena uwo musore yahawe ikiraka cyo gufungura telefone y’uwo mugore wo muri Liban kuko yari yanze gufunguka. Ibi byabereye mu Murwa Mukuru Accra.
Doga amaze guhabwa icyo kiraka, yaje kubasha kuyifungura yinjira ahabikwa amafoto, asangamo ay’uwo mugore yambaye uko yavutse.
Uwo mukozi wa telefone yaje kuyiyoherereza, nyuma aza kuyoherereza uwo mugore amubwira ko natamuha amafaranga, ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Uwo mugore amaze kubuzwa amahwemo na Doga, yaramukumiriye (block), undi ahita ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook.
Ghana ifite itegeko rishya rihana ibyaha bikorerwa kuri internet, aho gutangaza amashusho y’urukozasoni hagenderewe kwihimura cyangwa gutera undi ubwoba, bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu na 25.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!