Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo abagabo batandatu bitwaje intwaro barashe Depite Ekow Quansah Hayford.
Umwe mu batangabuhamya bari aho byabereye yabwiye BBC ko babanje kumuhagarika maze na we arabibwira bahita bamurasa inshuro ebyiri.
Yakomeje avuga ko aba bagizi ba nabi barashe Hayford, bamubwira ko ariwe ntandaro y’ibibazo Ghana ifite.
Uretse uyu mudepite ngo n’umushoferi we yarashwe gusa we abasha kurokoka, mu gihe abandi batatu bari muri iyi modoka bo batigeze bakorwaho.
Uyu mudepite yarashwe mu gihe yari umwe mu bazongera guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu mu matora azaba ku wa 7 Ukuboza 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!