Kuba izo nimero za telefone zakuwe ku murongo, bivuze ko ba nyirazo batazongera kuzikoresha bahamagara cyangwa se bajya kuri Internet n’izindi serivisi.
Hashize iminsi Guverinoma ya Ghana ishishikariza abantu kwandikisha nimero za telefone zabo bakoresheje ibyangombwa by’irangamimerere hagamijwe kurwanya ibyaha by’ubutekamitwe n’ibyifashisha ikoranabuhanga.
Byatangiye mu Ukwakira 2021, itariki ntarengwa ikaba yari 30 Ugushyingo 2022 muri Ghana ituwe n’abasaga miliyoni 31.
Leta yatangaje ko nimero za telefone zisaga miliyoni 20 zamaze kwandikwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!