Ghana igiye gushyikiriza AU inyubako izakoreramo ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Kanama 2020 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, kuwa Mbere tariki 17 Kanama 2020, azashyikiriza Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyubako ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), buzajya bukoreramo.

Iyi nyubako iri mu Murwa Mukuru, Accra. Muri Nyakanga 2019, Inteko rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika batoranyije Ghana nk’igihugu kizakira ubunyamabanga bwa AfCFTA. Iki cyemezo kikaba cyarafatiwe mu nama ya 12 ya AU idasanzwe yabereye i Niamey muri Niger.

Nk’igihugu kizakira ubu bunyamabanga, Ghana irasabwa gutanga ibiro biteguye neza bizakoreramo ubunyamabanga, kandi igatanga n’icumbi ry’Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA.

Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika, buherutse guha igitekerezo abakuru b’ibihugu basinye amasezerano arishyiraho ko ryatangira ibikorwa muri Mutarama 2021.

Amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali kuwa 21 Werurwe 2018. Yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 30 Gicurasi 2019 nyuma y’uko ibihugu nibura 22 byagombaga kubanza kuyemeza burundu bibonetse.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu bwa Afurika itangaza ko mu 2020 ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buzagera ku gipimo ya 53% cy’ubucuruzi bwose bw’uyu mugabane aya masezerano nashyirwa mu bikorwa. Kuri ubu ubu bucuruzi buhagaze kuri 16%.

Amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali kuwa 21 Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .