Polisi yatangaje ko imodoka yari itwaye izo ntambi izijyanye mu birombe yagonganye na moto mu Mujyi wa Bogoso, hakaba impanuka ari nayo yatumye izo ntambi ziturika.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’inyubako zasenyutse, ari nako amajwi y’abaturage yumvikanaga basaba ubufasha.
Muri ayo mashusho kandi hagaragaramo imirambo myinshi y’abantu baryamye hasi bacitse bimwe mu bice by’umubiri.
Minisitiri w’Itumanaho muri icyo gihugu, Kojo Oppong Nkrumah, yatangaje ko nibura abantu 59 aribo bimaze kumenyekana ko bakomeretse.
Perezida Nana Akufo-Addo yatangaje ko igisirikare cyahise gitabara na Guverinoma ikaba iri gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka n’iyo mpanuka.
Mu gihe inzego z’umutekano zatangiye gushakisha abahitanywe n’abakomerekeye muri iyo mpanuka, abatuye agace byabereyemo basabwe kuhava.
Polisi yasabye abafite amashuri n’insengero mu duce twegereye aho byabereye kubifungura kugira ngo abasigaye iheruheru babone aho barambika umusaya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!