00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Général’ ni nde wamukangisha Coup d’état? Naze duhangane nzamunesha-Perezida Ndayishimiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2022 saa 10:49
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko bidashoboka ko mu Burundi hazongera kuba ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’etat) nubwo hari abigize indakoreka mu gihugu.

Ni amagambo Perezida Ndayishimiye yavuze kuri uyu wa 2 Nzeri ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza mu birori byabereye mu Murwa Mukuru wa Politiki, Gitega.

Yavuze ko mu gihugu hari abantu bigize ibihangange nyamara ubwo buhangange babukesha igihugu; ku bw’ibyo ngo bari bakwiye kwicisha bugufi.

Ati “Igihugu kirimo kiratoha na we akagenda atoha aho kwemera kwicisha bugufi ahubwo akigira igihangange ati ‘njyewe ndakomeye ubu nta n’umwe ukivuga mu gihugu.”

“Bacamanza abo mubamfashe. Niba ushaka gukina ntuzakine n’igihugu, igihugu ugitera akageri ariko ko kikagutera umugeri. Nagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange murekere aho, agahuru k’imbwa kahiye.”

Yatanze urugero ku wari icyegera cy’umwami Mwezi Gisabo w’u Burundi witwaga Maconco wapfuye azira kurarikira intebe y’umwami nyamara yari yaragabiwe byinshi akanga kunyurwa.

Ati “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati kuko bazapfa batabigezeho. None se umu-Général hari umuntu wamukangisha Coup d’état? Naze duhangane ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Yakomeje ati “Mu Burundi ntihazapfa hasubiye kuba Coup d’état, ntihazapfa hongeye kuba intambara na Sogokuru (Pierre Nkurunziza) yarabivuze, Imana ni yo ntanzeho umugabo.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abantu bose bifuriza inabi u Burundi bafite ‘echec’ [batsinzwe] baba abashaka kunyereza ifumbire igenewe gufasha abahinzi kongera umusaruro n’abatambamira ibikomoka kuri peteroli ngo ubucuruzi budakorwa.

Yahumurije abaturage avuga ko badakwiye kurira kuko ku neza yabo ibishoboka byose azajya abyikurikiranira ntawe abanje gutuma.

Ati “Nta wundi ntuma umwanya nataye ninubira abandi ngo nibo banyononeye, ni wo mwanya nize menya iyo ibintu biva. Ku neza y’abenegihugu nzabyikurikiranira. Umuhinzi nabura ifumbire nzabaza minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi…Aho mwicariye ni kera; erega muhembwa kugira ngo mukorere abenegihugu.”

Yavuze ko igihugu gipanze neza asaba inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubutabera guhaguruka kugira ngo hatagira inkozi y’ibibi yongera gushinga ijosi. Ati “Amategeko akore turebe ko hari ikizatunanira."

Perezida Ndayishimiye ubwo yatangaga ubutumwa hatangizwa umwaka w'ubucamanza mu Burundi
Abacamanza basabwe gufasha Perezida Ndayishimiye kugamburuza abigeze ibihangange mu gihugu
Mu bitabiriye uyu muhango harimo n'inzego zishinzwe umutekano; Perezida Ndayishimiye yavuze ko na bo bari maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .