00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. (Rtd) Kabarebe yagaragaje impamvu Odinga akwiye kuyobora Komisiyo ya AU

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 August 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen. (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Raila Odinga wo muri Kenya ari we mukandida ukwiye kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 27 Kanama 2024 ubwo Kenya yatangazaga ku mugaragaro kandidatire ya Odinga kuri uyu mwanya ukomeye muri AU. Yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iki gikorwa.

Gen. (Rtd) Kabarebe ashingiye ku bunararibonye Odinga afite muri politiki burimo kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe akaba n’Intumwa Yihariye ya AU ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo, yagaragaje ko izina ry’uyu munyapolitiki ryumvikana ku mugabane wose.

Yavuze ko Perezida wa Komisiyo ya AU akwiye kumva neza imbogamizi umugabane wa Afurika uhura na zo mu rugendo ruwuganisha ku iterambere muri iki kinyejana cya 21, akaba afite ubushobozi bwo kuwufasha guhangana na zo.

Yagize ati “Biduteye ishema kuba twahuriye hano kugira ngo dutangaze kandidatire y’umuyobozi ufite igisobanuro cyo guharanira demokarasi n’iterambere ubutarambirwa, ufite impumeko ya Afurika. Uwo ni Raila Odinga. Ni izina ritumvikana gusa muri Kenya, ahubwo ni no ku mugabane wa Afurika wose.”

Gen. (Rtd) kabarebe yakomeje ati “Umusanzu we mu rugamba rwo guharanira demokarasi, imiyoborere myiza n’iterambere muri Kenya urazwi cyane kandi ibikorwa bye byarenze imipaka.

Yagaragaje ko afite ubwenge, ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuzana impinduka Afurika ikeneye. Uburyo aharanira ineza ya Afurika, uko aharanira ubutabera, n’inshingano yiyumvamo ku baturage bimugira umukandida ukwiye uyu mwanya.”

Yasabye abakuru b’ibihugu byo muri Afurika uko ari 54 ndetse n’abandi batuye kuri uyu mugabane bose gushyigikira kandidatire ya Odinga, bitewe n’uko ari umuntu uharanira ineza rusange y’Abanyafurika, witeguye kubakorera atizigama, akanafasha AU kugira imbaraga kurushaho.

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko Odinga natsindira uyu mwanya, bitazaba ari intsinzi ye gusa, ahubwo izaba ari intsinzi y’Abanyafurika bose bafite inzozi zo kubona Afurika iri ahantu heza, yunze ubumwe kandi ifite imbaraga.

Odinga yashimiye Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) bashyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubufatanye bamugaragarije buzageza umugabane wa Afurika ku hazaza heza.

Yagize ati “Nishimiye ubufasha bwa Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete na Obasanjo, kunyongerera intege no kunshyigikira mu gihe twatangiye ibikorwa byo kwiyamaza muri Komisiyo ya AU. Twese hamwe, twarema Afurika y’amahoro kandi iteye imbere. Urugendo ruratangiye!”

Uyu mwanya Odinga azawuhatanira n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Youssouf; Anil Kumarsingh Gayan wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibirwa bya Maurice na Richard James Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo hazaba amatora ya Perezida w’iyi komisiyo. Uzatsinda, azasimbura Moussa Faki Mahamat usanzwe muri iyi nshingano kuva mu 2017.

Gen. (Rtd) Kabarebe yari ahagarariye Perezida Kagame mu gikorwa cyo gutangaza kandidatire ya Raila Odinga
Odinga azaba ahatanye n'abandi bakandida batatu barimo uwa Djibouti, Maurice na Madagascar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .