00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yongeye kuva kuri X nyuma yo guteguza ko azafunga Abadepite

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 January 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuva ku rubuga nkoranyambaga rwa X nyuma yo guteguza Abadepite ko azabafunga.

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, konte y’uyu musirikare ntabwo igaragara kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Uyu musirikare yari yasubiye kuri uru rubuga tariki ya 16 Mutarama nyuma y’iminsi itanu aruvuyeho, aho yasobanuraga ko agiye kwibanda ku nshingano afite ku gisirikare cy’igihugu, kuko ngo ni byo yasabwe na Yesu Kirisitu.

Mbere y’uko Gen Muhoozi ava kuri uru rubuga bwa mbere, yari yibasiye umunyapolitiki Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine, amuteguza ko azamuca umutwe. Yanatangaje kandi ko ingabo ze zizirukana abacanshuro b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, Minisitiri w’Ingabo, Jacob Oboth-Oboth, yatumijweho na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ibikorwa by’ingabo kugira ngo ayihe ibisobanuro ku ngengo y’imari ya Minisiteri.

Minisitiri Jacob yari yanasabwe kujyana na Gen Muhoozi kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa butavugwaho rumwe amaze iminsi atangariza kuri uru rubuga nkoranyambaga. Yabwiye iyi komite ko bitakunze ko amuzana kuko ngo yamusubije ko afite uruzinduko muri Djibouti.

Abadepite bagize iyi Komisiyo ntibanyuzwe. Bafashe icyemezo cyo gusezerera Minisitiri Jacob, bamutegeka kuzasubira imbere yabo tariki ya 20 Mutarama 2025, ari kumwe na Gen Muhoozi.

Gen Muhoozi yatangarije kuri uru rubuga ko atazigera yitaba Abadepite yise ba kadahumeka, abamenyesha ko ahubwo azabafunga bose. Ati “Ntabwo nzajya imbere y’izi kadahumeka zigize Inteko Ishinga Amategeko. Ahubwo zose nzazifunga.”

Nyuma y’aho Gen Muhoozi avuye kuri uru rubuga nkoranyambaga, bamwe mu bamukurikira batangaje ko konte ye ishobora kuba yinjiriwe n’abajura (hackers), bakayimwiba.

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kuva ku rubuga rwa X

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .