Ni ubutumwa Gen. Muhoozi yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024. Yavuze ko iyi nshuti ye Museveni yafunze ari uwitwa Michael Mawanda, yibaza uburyo se akora ibintu nk’ibi yarangiza akifotozanya n’umujura ruharwa.
Ubu butumwa Muhoozi yabujyanishije n’ifoto ya Museveni ari kumwe n’umukwe we, Odrek Rwabwogo, akaba muramu wa Muhoozi. Gusa, nyuma y’amasaha make yaje kubusiba.
Benshi bahise batangira kwibaza impamvu Gen. Muhoozi yashinje muramu kuba umujura, gusa na we ntiyasobanuye icyo yahereyeho.
Ati "Muzehe, wafunze inshuti yanjye, Michael Mawanda, none unezezwa no kwifotozanya n’umujura ruharwa muri Uganda."
Odrek Rwabwogo ni umugabo wa Patience Museveni Rwabwogo, umukobwa wa Perezida Museveni akaba na mushiki wa Gen. Muhoozi.
Odrek Rwabwogo asanzwe ari n’Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni.
Muri Uganda bisanzwe bimenyerewe ko Gen. Muhoozi atajya imbizi n’uyu muramu we. Amakuru avuga ko amakimbirane yabo ashingiye ku ugomba kuzasimbura Museveni, cyane ko bivugwa ko na Odrek Rwabwogo ashaka uyu mwanya.
Mu 2016 Odrek Rwabwogo yashatse kwiyamamaza ku mwanya w’Umuyobozi wa NRM mu gace k’Uburengerazuba. Ni urugendo yahagaritse nyuma yo kubisabwa na Perezida Museveni.
Iki gihe Perezida Museveni yagize ati “Umukwe wanjye Rwabwogo yafashe umwanzuro atigeze ambwira. Narumvise ngo yashakaga kuba Umuyobozi w’ishyaka rya NRM mu Burengerazuba, naramubwiye nti kuki utambajije?”
Icyarushijeho gukongeza umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na muramu we, ni umunsi uyu mugabo yifashishije Bibiliya avuga inkuru y’uburyo umuhungu w’Umwami Dawidi witwa Absalom wagambaniye se ashaka kumuhirika, ariko umugambi uburizwamo n’ingabo z’uyu Mwami.
Benshi aha bashimangiye ko Rwabwogo yaninuraga Gen. Muhoozi, nubwo atigeze yerura.
Hashize iminsi Gen. Muhoozi atabariza Michael Mawanda, Umudepite uhagarariye agace ka Igara y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko, agaragaza ko dosiye ye irimo akarengane.
Depite Mawanda yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda hagati muri Kamena 2024, akekwaho kugerageza kwambura ishyirahamwe rya Buyaka Growers amafaranga Leta yagenewe ababohoye iki gihugu.
Gen. Muhoozi ku wa 15 Kanama 2024 yatangaje ko Depite Mawanda yafunzwe biturutse ku rwango afitiwe na bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi, bamuziza “icyaha gikomeye” cyo gushyigikira uyu musirikare mu Karere ka Bushenyi.
Ni ikibazo Gen. Muhoozi yongeye no kugarukaho muri ubu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu ijoro ryo ku wa Gatanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!