Uyu musirikare yagaragaje ko aba barwanyi bishwe ubwo ingabo za Uganda zagabaga igitero gikomeye ku birindiro bya Al Shabaab mu gace ka Sabiid-Anole mu ntara ya Lower Shabelle, cyahawe izina “Operation Silent Storm”.
Yagize ati “Twafashe Sabiid-Sinole undi munsi muri Somalia. Twishe ibyihebe birenga 50 bya Al Shabaab mu minsi itatu y’imirwano ikomeye. Mu gihe abantu bo ku Isi barega agatuza, banishimira ko barwanya Al Shabaab muri Somalia, turi gukora akzi gakomeye, duhabwa ubufasha buke n’umuryango mpuzamahanga.”
Gen Muhoozi yatangaje ategereje kureba niba abarega agatuza bazagera ku byo ingabo za Uganda zagezeho mu myaka 18 ishize, mu zizaba zavuye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Gen Maj Felix Kulayigye, we yari yatangaje ko abarwanyi ba Al Shabaab biciwe muri iyi mirwano ari 30. Yasobanuye kandi ko habayeho ubufatanye n’ingabo za Somalia.
Gen Maj Kulayigye yasobanuye ko abasirikare ba Uganda barindwi na bo bapfiriye muri iyi mirwano, hakaba hari gutegurwa igikorwa cyo gucyura imirambo yabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!