Depite Mawanda yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda hagati muri Kamena 2024, akekwaho kugerageza kwambura ishyirahamwe rya Buyaka Growers amafaranga Leta yageneye ababohoye iki gihugu.
Gen. Muhoozi kuri uyu wa 15 Kanama 2024 yatangaje ko Depite Mawanda yafunzwe biturutse ku rwango afitiwe na bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi, bamuziza “icyaha gikomeye” cyo gushyigikira uyu musirikare mu karere ka Bushenyi.
Yagize ati “Michael Mawanda ni imfungwa ya politiki. Yafunzwe na bamwe mu basenywe na politiki muri NRM, bamuziza ‘icyaha gikomeye’ cyo gushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Kumfasha ni cyo cyaha cyonyine. Murekure Mawanda!”
Gen. Muhoozi yavuze ko hari abaminisitiri bakiri mu nshingano bamaze imyaka myinshi baribye igihugu, agaragaza ko abantu batazahora baceceka mu gihe abantu nka Depite Mawanda barengana.
Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yasabye se kumva ugutakamba kw’Abanya-Uganda basaba impinduka. Ati “Muzehe akwiye kumva amarira y’abasaba impinduka.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!