Ni icyemezo cyashyizwe mu bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata mu 2024, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Uganda (UPDF) kiri i Mbuya. Abashyizwe mu kiruhuko bafite amapeti kuva kuri Major kugera kuri Colonel.
Gen Muhoozi yabwiye aba basirikare ko umuntu uri muri uyu mwuga atajya awuvamo burundu, ahubwo ashobora gufata igihe gito cyo kuruhuka, ndetse abasaba gukomeza kuba hafi ya UPDF.
Gen Muhoozi afashe iki cyemezo nyuma y’igihe gito agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Ni umwanya yagiyemo nyuma y’amezi amake se akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akoze impinduka muri sitati igenga ingabo, aha Umugaba Mukuru ububashaka burimo gushyira bamwe mu basirikare mu kiruhuko atabanje kubisabira uruhushya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!