00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Muhoozi yashenguwe n’urupfu rwa Mirundi wabaye Umuvugizi wa Perezida Museveni

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 August 2024 saa 12:38
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yashenguwe n’inkuru y’urupfu rwa Tamale Mirundi wamaze imyaka myinshi ari Umuvugizi w’umubyeyi we, Perezida Yoweri Museveni.

Mirundi yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itumanaho yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu 1998.

Nyuma yo gukorera ibinyamakuru bitandukanye, mu 2003 Perezida Museveni yamugize Umuvugizi we, akora iyi nshingano kugeza mu 2015 ubwo yasubiraga mu itangazamakuru nk’umusesenguzi mu birebana na politiki.

Umuryango we watangaje ko yapfiriye mu bitaro bya Kisubi i Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Kanama 2024, azize uburwayi bw’ibihaha yari amaze igihe kirenga ukwezi yivuza.

Umuhungu we yagize ati “Yari amaze igihe kirenga ukwezi mu bitaro. Yari atangiye kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa. Ku Cyumweru no ku wa Mbere byasaga n’aho ameze neza. Yari afite amazi mu bihaha, bayakuragamo. Uyu munsi byabaye bibi kuko ubwo bayakuragamo, haje amaraso.”

Gen Muhoozi yatangaje ko we na Mirundi babaye inshuti mu gihe kirenga imyaka 20, kandi ko uyu munyamakuru yari umuntu utanigwaga n’ijambo, urwanirira ukuri. Yemeza ko ari umuntu w’ingenzi igihugu kibuze.

Ati “Nashenguwe no kumva urupfu rw’inshuti akaba n’umuvandimwe, Tamale Mirundi. Twari inshuti kandi twakoranye imyaka irenga 20. Yari umuntu uvuga ashize amanga kandi udatinya, iteka warwaniriraga ukuri. Uganda ibuze umukuntu wayikundaga. Aruhukire mu mahoro.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Anet Among, na we yagaragaje ko Mirundi yagize uruhare rufatika mu iterambere rya Uganda nk’umunyamakuru, umukozi wa Leta n’umusesenguzi muri politiki, ahamya ko asize icyuho gikomeye.

Nyuma y’iminsi itatu y’ikiriyo, Mirundi azashyingurwa mu karere ka Rakai tariki ya 18 Kanama 2024.

Tamale Mirundi wabaye Umuvugizi wa Perezida Museveni yazize uburwayi bw'ibihaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .