00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Muhoozi yasabye urukiko kwanga ikirego cy’abamushinja imyitwarire idahwitse, Tanzania igiye kubaka uruganda rwa gaz: Ay’ingenzi mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2022 saa 01:04
Yasuwe :

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga gutesha agaciro ubusabe bw’ikirego ashinjwamo gutangarizamo umugambi wo kuzasimbura se ku butegetsi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.

Ubwo busabe bwatanzwe n’umunyamategeko, Gawaya Tegulle, wavugaga ko ibikorwa bya Gen Muhoozi birimo kwizihiza isabukuru y’amavuko no gushyira hanze amabanga mu bya politiki ndetse no gusa nk’aho yiyamamaza ku rubuga rwe rwa twitter, bidahuye n’ibiteganywa mu ngingo ya 208 (2) y’Itegeko Nshinga riteganya ko igisirikare cya Uganda (UPDF) kitagomba kugira aho kibogamira.

Ati “Nk’umusirikare ukiri mu ngabo Muhoozi yitwaye mu buryo butarimo ikinyabupfura, yica ihame rigenga imyitwarire y’abasirikare.”

Gen Muhoozi n’abamushyigikiye bavuga ko isabukuru ya 48 aherutse gukora ntaho ibangamiye ibiteganywa mu Itegeko Nshinga nk’uko inkuru ya Daily Monitor ibivuga.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, ashinjwa kunanirwa kugira inama cyangwa kwihanangiriza Gen. Muhoozi ku myitwarire idahwitse mu bikorwa bye.

Gen. Muhoozi yavuze ubwo busabe nta kimenyetso bugaragaza cyerekana ko ibikorwa bye byaba byaratumye igisirikare cya Uganda gitakarizwa icyizere.

Gen. Muhoozi ntiyemeranya n'abamushinja imyitwarire idahwitse nk'umuntu ukiri mu gisirikare

Umunyamakuru yafunzwe ashinjwa kwibasira igisirikare

Urukiko rwa gisirikare muri Tunisie rwategetse ko umunyamakuru afatwa agafungwa nyuma yo kuvuga ko igisirikare cyanze gushyira mu bikorwa itegeko rya perezida ryo gufunga ibiro by’ihuriro ry’ubucuruzi, UGTT.

Iri huriro ryashinzwe muri Mutarama 1946 rikaba rifite abanyamuryango barenga miliyoni, rifitanye imikoranire n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi n’ihuriro ry’ubucuruzi mu bihugu by’Abarabu.

Uwo munyamakauru witwa Salah Attia yavuze ko ibibazo biri muri Tunisie bimeze nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Perezida Zine El Abidine Ben Ali, wakuwe ku butegetsi mu myaka icumi ishize.

Attia ashinjwa kwibasira igirikare no gukurura umwuka mubi mu gihugu.

Abanenga Perezida Kais Saied bavuga ko ashaka gushyiraho ubutegetsi nk’ubwa cyami uhereye igihe yagiriye ku butegetsi muri Nyakanga umwaka ushize.

Umunyamakuru wo muri Tunisie yafunzwe azira kuvuga nabi igisirikare

Zimbabwe: Impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi yasanzwe yapfuye nyuma yo kuburirwa irengero

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, ryatangaje ko umurambo wa Moreblessing Ali, umwe mu bari barishyigikiye, wasanzwe mu mugenzi.

Moreblessing Ali yaburiwe irengero nyuma yo guterana amagambo n’umusore bahoze abakundana witwa, Pius Jambo.

Jambo ushyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, Zanu P, bivugwa ko yajyanye Moreblessing mu kabari muri Gicurasi.

Zanu PF, ryahakanye uruhare urwo wri rwo rwose mu rupfu rw’iyi mpirimbanyi rivuga ko polisi yemerewe gukora iperereza ryigenga.

Umurambo wa Moreblessing watoraguwe mu mugezi uherereye mu Murwa Mukuru, Harare.

Ali utavugaga rumwe n'ubutegetsi muri Zimbabwe yasanzwe yapfuye

Nigeria: Abagera kuri 29 bashimuswe bavuye mu bukwe

Abantu bitwaje intwaro bashimuse abagera kuri 29 mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria muri leta ya Zamfara.

Abafashwe bari bavuye mu birori by’ubukwe ubwo bagwaga mu gico cy’abitwaje intwaro.

Abo bari bagwiriyemo abacuruzi ba telefone mu Mujyi wa Zamfara bari batashye ubukwe bwa mugenzi wabo mu yindi leta yitwa Sokoto.

Umwe mu barokotse iki gitero yabwiye BBC ko abitwaje intwaro bashyize bariyeri ahantu hatatu mu mihanda ku wa Gatandatu nimugoroba bakabuza imodoka kugenda maze bakazimishaho amasasu.

Benshi mu bagenzi babashije gukizwa n’amaguru basiga imodoka zabo ariko hari abakomerekejwe n’amasasu.

Polisi yatangaje ko yatangiye gushaka uko yarokora abashimuswe.

Ubutegetsi bwa Nigeira buri gushinjwa ko bwananiwe gukemura ibibazo by’umutekano muke birimo n’iby’ubwicanyi bwa hato na hato no gushimuta abantu bikozwe n’udutsiko tw’abitwaje intwaro.

Abagera ku 3500 bishwe mu mezi atatu y’uyu mwaka naho ababarirwa mu bihumbi barashimutwa.

Ibikorwa byo kwica no gushimuta abantu bikomeje gufata indi ntera muri Nigeria

Nigeria: Umugabo watwaye ikamyo yafashwe n’inkongi yagereranyijwe n’intwari

Umunya-Nigeria yiswe intwari nyuma yo kwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga agatwara ikamyo yari yafashwe n’inkongi agira ngo ayikure mu gace gatuwe n’abantu benshi muri leta ya Warri Delt agira ngo idateza ibyago kuri benshi.

Mu kiganiro na BBC, uyu mugabo witwa Ejiro Otarigho yagize ati “Nagize igitekerezo cyo kuroha iyi kamyo mu mugezi wari hafi aho.”

Ejiro yavuze ko akimara kumenyeshwa ko imodoka yafashwe n’inkongi, yabanje gupakurura bimwe mu byo yari itwaye, ayijyamo ayikura aho yari iri nubwo yari afite ubwoba bwinshi.

Yakomeje agira ati "Intego nari mfite ni ukuyiroha mu mugezi. Mpageze ’volant’ yarafashwe nanirwa gukomeza. Natekereje ko ninkomeza imbere ikamyo ishobora kugwa igateza ibindi bibazo bikomeye. Nahisemo kuyiparika ahantu hafunguye."

Yiswe intwari nyuma yo gutwara ikamyo yafashwe n'inkongi yanga ko yatez aibyago ahatuye abantu benshi

Tanzania yasinyanye amasezerano na sosiyete za Equinor na Shell mu bya gaz

Tanzania yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri Norvège, Equinor n’iyo mu Bwongereza, Shell, azatuma hashyirwa mu bikorwa umushinga wa miliyoni 30 z’amadolari wo kohereza mu mahanga gaz (liquefied natural gas).

Amasezerano yatangajwe ku wa Gatandatu aho biteganyiwe ko ishoramari rya nyuma rizakorwa bitarenze mu 2025, mu gihe imirimo yo kubaka uruganda rutanganya gaz izatangira mu 2029-2030 mu majyepfo ya Tanzania, mu Mujyi wa Lindi.

Aya masezerano azafasha Tanzania gutera intambwe iagana heza mu kohereza igice kimwe muri gaz ifite igera kuri metero kibe miliyari 1,630.

Ubwo aya amsezerano yashyirwagaho umukono mu Murwa Mukuru, Dodoma, Minisitiri w’Ingufu muri Tanzania, January Makamba, yavuze ko ari ubwa mbere bageze kuri uru rwego mu by’imitunganyirize ya gaz kuva mu mateka yo hambere muri iki gihugu.

Ati “Uyu mushings uzazamura ubukungu bw’igihugu cyacu. Imiterere ya Tanzania izatuma gucuruza gaz mu bindi bihugu byoroha by’umwihariko muri Aziya.”

Tanzania igiye kubaka uruganda rutunganya gaz

RDC: Abarenga ibihumbi 30 bahunze imirwano ya M23 na FARDC i Bunagana

Imirwano ishyamiranyije inyeshyamaba za M23 n’ingabo za Congo irakomeje ndetse abaturage benshi hamwe n’abasirikare bakomeje guhunga nk’uko bitangazwa n’ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi, OCHA.

Nyuma y’imirwano ikomeye yasize Umujyi wa Bunagana ugenzurwa na M23, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abagera ku bihumbi 30 bahungiye mu bice bitandukanye birimo na Uganda.

Inkuru ya BBC ivuga ko Croix Rouge ya Uganda yemeje ko abahunze kuri iki Cyumweru bakeneye ubufasha butandukanye.

Umuvugizi wa M23 yatangarije BBC ko muri iyo mirwano bishe abasirikare benshi ba FARDC abandi bagahunga basize intwaro zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .