00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yasabye Se Museveni kumusubiza mu buyobozi bw’igisirikare, ashimangira ko azaba Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2023 saa 08:58
Yasuwe :

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umunsi umwe azaba Perezida wa Uganda ndetse asaba Umukuru w’iki gihugu akaba na se, Yoweri Kaguta Museveni, kumusubiza ku buyobozi bw’Ingabo amaze igihe akuweho.

Ku wa 4 Ukwakira 2022 nibwo Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo gukura Gen Muhoozi ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze iminsi ashyamiranyije Kenya na Uganda kubera kuvuga ko ingabo ze zafata Nairobi mu byumweru bibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yasabye se ku musubiza mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda.

Ati "UPDF iracyari igisirikare cyanjye, Afande Mzee (Perezida Museveni), ndashaka ingabo zanjye."

Kuva Muhoozi yakurwa kuri uyu mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka nta wundi mwanya arahabwa mu ngabo uretse kuba Umujyanama wa se mu by’umutekano.

Uretse gusaba gusubizwa ubuyobozi, Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yahishuye kandi ko umunsi umwe azaba Perezida wa Uganda. Ati "Nzaba Perezida wa Uganda umunsi umwe!"

Amakuru y’uko Muhoozi ashobora kuzasimbura se ku ntebe y’ubuyobozi muri Uganda amaze imyaka avugwa, gusa uyu mugabo mu gihe kinini yirinze kugira icyo abivugaho, nubwo muri iyi minsi asigaye yerura akagaragaza ko koko iyi gahunda ishobora kuba ihari.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza.

Gen Muhoozi yasabye Se Museveni kumusubiza mu buyobozi bw'igisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .