00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni agiye kuba umuhuza mu makimbirane yo muri Ethiopie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2022 saa 06:33
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni azagira uruhare mu bikorwa byo guhuza leta ya Ethiopie n’inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray mu makimbirane amaze gutwara ubuzima bw’abatari bacye ndetse abandi bakaba bari mu kangaratete ko kubura iby’ibanze bakeneye mu buzima.

Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ari we wasabye se, Museveni kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubuhuza.

Yagize ati “Nabashije kumvisha intwari yacu, umuhanuzi wacu, inararibonye yacu General Museveni ko akwiye kugira uruhare mu nzira yo kugarura amahoro. Ndacyabyizeye ko tuzagera ku mahoro.”

Mu gihe ingabo za leta ya Ethiopie zari zimaze igihe zaremeranyijwe na TPLF gushyira intwaro hasi, kuri ubu imirwano yongeye kubura ndetse buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayaza wayo.

Ingabo za leta zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za TPLF bikaba biteye impungenge ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi.

Umuryango w’Abibumbye ugomba gufasha abagera kuri miliyoni 24 muri Ethiopie uyu mwaka barimo abagera kuri miliyoni 20 bakeneye ibiribwa, inkunga mu by’ubuhinzi, amazi, ibikorwa by’isuku n’isukura.

Intambara yadutse mu Ntara ya Tigray mu 2020 igenda ifata intera ndetse igera mu tundi duce twa Amhara na Afar twegeranye na yo.

Mu kwezi gushize Gen Muhoozi yasuye Ethiopie agirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Ahmed Abiy, asaba ko habaho ibiganiro by’amahoro.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu yamaganye ibitero bya TPLF hanze ya Tigray, ibitero by’indege by’ingabo za Ethiopie ndetse no kuba Eritrea yarinjiye muri aya makimbirane. Ubutegetsi bwa Washington bwasabye impande zose guhagarika ibikorwa bya gisirikare zikayoboka inzira y’ibiganiro.

Museveni yagerageje guhuza impande zombi ariko Ethiopie ibitera utwatsi ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba ukeneye ko igisirikare kigira icyo gikora kuri wo.

Biteganyijwe ko intumwa yihariye ya Perezida wa Amerika mu karere k’ihembe rya Afurika, ambasaderi Mike Hammer agirira uruzinduko muri Ethiopie uhereye muri izi mpera z’icyumweru gushaka uko amahoro yagaruka muri iki gihugu.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni Kaguta hamwe na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .