00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Muhoozi yahishuye uko Winnie Byanyima yirukanwe nabi mu rugo rwa Perezida Museveni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 February 2025 saa 01:12
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umubano wa se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Winnie Byanyima, utari usanzwe nk’uko uyu mugore aherutse kubivuga.

Kuva mu 1981 ubwo Museveni yinjiraga mu rugendo rwo kubohora Uganda, umugore we, Janet Museveni yahise ajya mu buhungiro. Museveni yashatse kurongora Winnie Byanyima wabanaga na NRA ku rugamba, umubyeyi we abanza kubyanga ariko birangira Museveni abigezeho.

Dr. Winnie Byanyima waje gushakana na Dr. Kizza Besigye ubwo yaganiraga na Next Radio, yabajijwe ku mubano we na Perezida Museveni, avuga ko wari umubano usanzwe udakwiye guhabwa umwanya mu biganiro bya politike.

Ati “Perezida Museveni twari dufitanye umubano usanzwe. Harimo ibibazo byinshi mpitamo kubivamo ariko si ngombwa kubigarukaho.”

Gen. Muhoozi yananiwe kwihanganira ibyavuzwe n’uyu mugore, abinyujije ku rubuga rwa X avuga ko se (Perezida Museveni) yamwirukanye nabi kuko yashakaga kwangiza umuryango we.

Ati “Nta kintu gisanzwe mu mubano wawe na data. Wageze mu rugo rwishimye ushaka kurwangiza. Uri icyago. Ntabwo wagiye ahubwo muzehe yarakwirukanye mu Ukuboza 1986, akujyana mu modoka uri kurira agushyira ababyeyi.”

Winnie Byanyima nawe yahise asubiza Gen. Muhoozi agira ati “Hari amateka akomeye ari hagati ya njye na so, ku buryo twembi twahisemo kurenga iby’ahahise mu cyubahiro twembi tugombana. Ariko nukomeza kubeshya, bishobora kumpatira gushyira hanze ibimenyetso bikomeye by’ibyabaye. Nifuza gukomeza uburyo twahisemo buduhesha agaciro, ariko amahitamo aracyari ayawe. Nizere ko ibi birangiriye aha.”

Dr. Byanyima amaze iminsi yumvikana cyane mu itangazamakuru avuganira umugabo we, Dr. Kizza Besigye, ufunze aregwa kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi.

Besigye watangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri gereza, urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwanzuye ko urubanza rwe ruvanwa mu rukiko rwa gisirikare rukajyanwa mu nkiko za gisivile.

Gen. Muhoozi yageze ubwo avuga ko nubwo Dr. Besigye yimuriwe mu rukiko rwa gisivile ariko bitewe n’uko azitwara cyangwa uko umugore we, Byanyima azitwara bishobora kuzatuma amusubiza mu rukiko rwa gisirikare.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Dr. Winnie Byanyima yari umugore mubi cyane ku buryo Perezida Museveni yamwirukanye nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .