00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yahishuye ko Perezida Kagame ari we muntu yubaha nyuma ya se, nyina na se wabo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 September 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko nyuma y’ababyeyi be na se wabo, Saleh nta wundi muntu yubaha nka Perezida Kagame kuko yamubereye umwalimu.

Gen Muhoozi abinyujije ku rukuta rwa X yabanje kugaragaza ko akunda Abanyarwanda bose ndetse Perezida Kagame ari intwari.

Yagaragaje ko mbere na mbere yubaha ababyeyi be hagakurikiraho Perezida Kagame.

Ati “Nyuma ya data, mama na data wacu (Afande Saleh), nta kindi kiremwa muntu nubaha kurenza ‘uncle’ Perezida Kagame. Ni umwalimu kuri njye.”

Mu 2022 Gen. Kainerugaba yagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wari warajemo agatotsi, ibikorwa by’urugomo byakorerwaga Abanyarwanda birahagarara ndetse imipaka irafungurwa.

Mu 2022 kandi Perezida Kagame yagabiye Gen Muhoozi inka 10 ndetse mu mwaka umwe zari zimaze kuba 17.

Muri Kanama 2024 Gen Muhoozi ni umwe mu baje mu Rwanda mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame wari umaze gutsinda amatora ku ijanisha rya 99,18%.

Gen Muhoozi Kainerugaba yahamije ko yubaha Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .