Abinyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati "Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo."
Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Raporo nyinshi z’impuguke zagiye zigaragaza ko Gen Maj Cirimwami yari we shyiga ry’inyuma mu guhuza FDLR n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ingabo z’icyo gihugu.
Ku wa 23 Mutarama 2025, ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ugiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abatuye muri uyu mujyi bababaye cyane, abateguza kubohorwa.
Mu gitondo cyo ku wa 23 Mutarama 2025, abarwanyi ba M23 bari bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Sake, mu bilometero birenga gato 20 werekeza i Goma.
Ingabo za RDC zohereje indege z’intambara mu bice byegereye Sake, kugira ngo zikure abarwanyi ba M23 muri uyu mujyi. Guverineri Gen Maj Peter Cirimwami yari yagiye kuzitera ingabo mu bitugu ariko byabaye iby’ubusa, ari na bwo yaje kuraswa nyuma, nk’uko M23 yabyemeje.
M23 ntiri muri Sake gusa, kuko igenzura n’ibindi bice bikikije umujyi wa Goma birimo Minova hafi y’Ikiyaga cya Kivu ndetse na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!