Ubu butumwa Guverineri Cirimwami yabugejeje ku bari mu nkambi ya Ndosho na Mugunga ziherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya wa 2025.
Uyu musirikare yabwiye izi mpunzi ko mu gihe zakwinjira muri FARDC, zatanga umusanzu mu kurwana urugamba icyo gihugu kirimo na M23.
Yagize ati “Ndabizi ko muri mwebwe, harimo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ubu rero mwarakuze. Nimwinjire mu gisirikare kugira ngo twifatanye kurwana intambara turimo.”
Mu gihe igisirikare cya RDC gikomeje gutsindwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, gikomeje gushakira amaboko hirya no hino. Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro Wazalendo ni yo yitabajwe mbere.
Iki gisirikare kandi cyakunze gushinjwa gukoresha abana mu rwego rwo gukomeza intambara kirimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!