00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Cirimwami yasabye ababaye mu nyeshyamba kwinjira muri FARDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 January 2025 saa 04:01
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Peter Cirimwami, yasabye ababaye mu nyeshyamba nubwo baba barazigiyemo bakiri abana, kugaruka mu gisirikare cya Congo, FARDC, bakagifasha mu rugamba kirimo.

Ubu butumwa Guverineri Cirimwami yabugejeje ku bari mu nkambi ya Ndosho na Mugunga ziherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya wa 2025.

Uyu musirikare yabwiye izi mpunzi ko mu gihe zakwinjira muri FARDC, zatanga umusanzu mu kurwana urugamba icyo gihugu kirimo na M23.

Yagize ati “Ndabizi ko muri mwebwe, harimo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ubu rero mwarakuze. Nimwinjire mu gisirikare kugira ngo twifatanye kurwana intambara turimo.”

Mu gihe igisirikare cya RDC gikomeje gutsindwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, gikomeje gushakira amaboko hirya no hino. Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro Wazalendo ni yo yitabajwe mbere.

Iki gisirikare kandi cyakunze gushinjwa gukoresha abana mu rwego rwo gukomeza intambara kirimo.

Gen Maj Cirimwami yasabye ababaye inyeshyamba bakiri abana ko bajya muri FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .