Gen Muhoozi aheruka mu ruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Kagame, ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.
Kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 Gen Muhoozi abinyujije kuri konti ya X yavuze ko akunda Abanyarwanda bose.
Ati “Mbere y’uko mva aha [kuri X] reka nsuhuze abantu banjye bose bo mu Rwanda. Abanyarwanda mumeze mute? Muraho? Ndabakunda mwese. Jenerali Paul Kagame ni intwari.”
Tariki ya 12 Kanama, Gen. Muhoozi n’aba bofisiye basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura. Bakiriwe na mugenzi we, Gen. Muganga n’abandi bofisiye bakuru, baganira ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’impande zombi.
Ubwo Gen. Muhoozi yari kuri iki cyicaro, yavuze ko uru ruzinduko rwabaye umwanya wo kuganira n’abo mu ngabo z’u Rwanda ku mishinga ihuriweho irimo amahugurwa ya gisirikare.
Tariki ya 12 Kanama, aba bofisiye ba Uganda bahuriye na bagenzi babo bo mu Rwanda muri Kigali Convention Centre, basangira ifunguro ry’umugoroba, bataramirwa n’itorero ry’ababyinnyi gakondo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!