Ni icyemezo yamenyesheje ingabo za Leta kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, gisubiza inyuma imbaraga imiryango mpuzamahanga yashyize mu biganiro by’ubuhuza, byari bigamije guhagarika imirwano kugira ngo abaturage bari bakomeje gupfa no guta ingo babone agahenge.
Gen Burhan yagize ati “Nta mishyikirano izabaho, nta mahoro, nta no guhagarika imirwano keretse nyuma yo gutsinda izi nyeshyamba, kugira ngo iki gihugu gishobore kubaho mu mahoro.”
Tariki ya 7 Gicurasi, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Gen Burhan (SAF) zahanganiye bikomeye na RSF mu murwa mukuru wa Leta ya North Kordofan, El Obeid.
SAF yatangaje ko yabonye intsinzi muri uyu kujyi ariko RSF na yo yatangaje ko yasubije inyuma igitero cy’izi ngabo za Gen Burhan. Biracyagoranye kumenya uruhande ruvuga ukuri.
Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko abaturage bagera kuri miliyoni 25 muri Sudani bakeneye ubutabazi, barimo miliyoni 18 bafite ibyago byo kubura ibiribwa. Abagera kuri miliyoni 8,2 bamaze guhunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!