Minisiteri y’Imari muri Amerika kuri uyu wa 16 Mutarama 2025 yasobanuye ko uyu musirikare yahungabanyije umutekano wa Sudani yifashishije ingabo ze (SAF), arenga ku ihame rya demokarasi.
Mu byo Gen Burhan ashinjwa, harimo kugaba ibitero ku basivili bari mu masoko, abari mu bigo by’amashuri ndetse n’ibitaro, kandi ngo mu ntambara ahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa RSF, yanze ko abatabazi bageza ku basivili ibirimo ibiribwa.
Ibi biro byagize biti “SAF ya Burhan yagabye ibitero ku basivili, birimo iby’indege yagabye ku bikorwaremezo birimo amashuri, amasoko n’ibitaro. Ni yo yakumiriye ibikorwa by’ubutabazi, yifashisha uburyo bwo gukumira ibiribwa nk’amayeri y’intambara.”
Yasobanuye ko hashingiwe kuri ibi bihano, imitungo Gen Burhan ashobora kuba afite muri Amerika mu buryo butaziguye cyangwa buziguye izafatirwa, kandi ko ibigo yaba afiteyo na byo bizahagarikwa.
Gen Burhan afatiwe ibi bihano nyuma y’aho tariki ya 7 Mutarama 2025, Gen Mohamed Hamdan Dagalo uyobora RSF na we yafatiwe ibihano, ashinjwa guhungabanya umutekano wa Sudani.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!