Gambia yiyemeje guta muri yombi Yahya Jammeh wahoze ayiyobora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Intumwa Nkuru ya Leta ya Gambia akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Aboubacarr Tambadou yatangaje ko bazakora ibishoboka byose bagata muri yombi Yahya Jammeh wahoze ayobora icyo gihugu ku byaha byibasiye inyokomuntu akekwaho.

Tambadou yavuze ko igihe cyose Jammeh azakandagira ku butaka bwa Gambia azahita atabwa muri yombi.

Ibi bivuzwe nyuma yuko kuwa Kane w’icyumweru gishize, abo mu ishyaka ryahoze ari irya Jammeh, APRC (Alliance for Patriotic Reorientation and Construction party) bigabije imihanda basaba ko Jammeh agaruka mu gihugu.

Minisitiri Tambadou yatangaje ko Komisiyo yashyizweho ngo icukumbure ukuri kw’ibyaha byakozwe ku butegetsi bwa Jammeh, yagaragaje ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu byakozwe ku mategeko ya Jammeh.

Yagize ati “Agomba kubazwa ibyo ashinjwa ku buryo bukomeye kandi ndizeza abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa ko bazabona ubutabera, ikibazo gisigaye, bizaba ryari?”

Yakomeje agira ati “Yahya Jammeh wahoze ari Perezida naramuka agarutse muri iki gihugu, azahita atabwa muri yombi ku byaha bikomeye ashinjwa kandi nta biganiro cyangwa uburyo bwose bwa politiki buzatuma bitaba.”

Jammeh wayoboye Gambia imyaka 21 kugeza mu 2017, ashinjwa no kwiba mu isanduku ya Leta, miliyari y’amadolari.

Amafaranga yasahuye ngo yayakoreshe agura umutungo w’umurengera, ubu akaba arimo no kuyakoresha aho ari mu buhungiro muri Guinée équatoriale.

Bavuga ko ubu busahuzi bwatumye Gambia iba mu bukene bukabije mu myaka 23 ishize. Mu mwaka wa 2017, Banki y’Isi yavuze ko Gambie ifitiye ideni rya miliyoni 489 y’amadolari ya Amerika.

Gambia ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, ikaba ibarirwa mu bihugu bikennye cyane ku Isi. Yahya Jammeh, wahoze ayobora iki gihugu we yari afite ahantu yororera inyamaswa zigaragara hake ku isi, akagira ahantu hatorezwaga ingabo zihariye kandi akagira amoko atandukanye y’imodoka zihenze agendamo n’inzu z’akataraboneka.

Yahya Jammeh yaburiwe ko nakandagira muri Gambia azatabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza