Gambia: Yahya Jammeh wahoze ari perezida agiye kugezwa mu nkiko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Gambia yatangaje ko igiye kugeza mu nkiko Yahya Jammeh wahoze ayobora iki gihugu ushinjwa ibyaha by’ubujura na ruswa bivugwa ko yakoze akiri Perezida w’iki gihugu.

Jammeh wayoboye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika mu gihe cy’imyaka 22, aza guhunga igihugu muri Mutarama 2017, nyuma yo gutsindwa amatora akanga kurekura ubutegetsi bikaba agakurwaho ku ngufu za gisirikare.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya leta, Abubacarr Tambadou yatangaje ko uyu mugabo yibye imitungo n’ibikorwa by’ubucuruzi bigera muri 280, birimo Inyanja, amashyamba n’ibishanga mu gihe yari Perezida wa Gambia.

Komisiyo yashyizweho na Perezida wa Gambia, Adama Barrow yari iri gukora iperereza kuri Jammeh, umuryango we n’abo bakoranye bya hafi mu gihe cy’ubutegetsi bwe bwakuweho n’igisirikare.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo iyi komisiyo yagaragarije raporo umubare munini w’imitungo yatakajwe, iyakoreshejwe nabi na Jammeh bifite agaciro ka $304,718.

Jammey yagiye ku butegetsi bwa Gambia mu nkundura yo guhirika ku butegetsi muri Nyakanga 1994, kugeza ubwo yatsindwaga amatora na Barrow mu Ukuboza 2016. Nyuma yo gukurwa ku butegetsi yahise ahungira muri Guinea Equatoriale.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights wagiye ushinja uyu mugabo gutoteza no gukorera iyicarubozo abo batavuga rumwe no kubafunga bataburanishijwe, abagiye baburirwa irengero no gufata abagore n’abana ku ngufu.

Yahya Jammeh wahoze ari Perezida wa Gambia agiye kugezwa mu butabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza