Mu kiganiro Alia Fadera yagiranye na BBC yavuze ko nta buryo musaza we yari gukora ‘Coup d’état’ kuko inshingano yari afite zitari kubimwemerera.
Uyu mugore yavuze ko Sanna Fadera asanzwe ari umusirikare uvura abandi mu ishami ry’ingabo za Gambia zirwanira mu mazi, ibyo aheraho avuga ko nta jambo yari afite mu gisirikare ryatuma ahira ubutegetsi cyangwa ngo agere ku ntwaro zari kwifashishwa muri iki gikorwa.
Alia Fadera yavuze ko musaza we agifatwa yabanje gufungirwa mu Murwa Mukuru, Banjul ariko nyuma aza kwimurirwa mu cyaro cya Kiang Nema, yemeza ko kuva icyo gihe bataramuca iryera cyangwa ngo nibura babashe kuvugana.
Ati “Icyaro cyose cyaratunguwe ubwo imodoka ya girisikare yazaga kumufata. Ndasaba ubuyobozi kurekura musaza wanjye.”
Mu cyumweru gishize nibwo Guverinoma ya Gambia yatangaje ko yaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi ndetse ita muri yombi abasirikare bane, bari mu bakekwaho uruhare mu kunoza uwo mugambi wo gukuraho Perezida Adama Barrow.
Sanna Fadera ufite ipeti rya ‘Lance Corporal’ ni umwe mu basirikare barindwi bamaze gutabwa muri yombi kuko bakekwaho kuba inyuma y’uyu mugambi.
Gambia iyobowe na Adama Barrow guhera mu 2017 ubwo yatsindaga mu matora Yahya Jammeh, wari umaze imyaka 22 ku butegetsi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!