Gambia igiye kuvanaho itegeko rikumira icuruzwa ry’amavuta ahindura uruhu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Gambia iri gusuzuma uburyo yakuraho itegeko rimaze imyaka 24 ribuza icuruzwa ry’amavuta ahindura uruhu.

Iryo tegeko ryashyizweho kubwa Perezida Yahya Jammeh ribuza abaturage ba Gambia kwinjiza mu gihugu, gucuruza cyangwa gukoresha amavuta ahindura uruhu.

Abasaba ko iryo tegeko rihindurwa bavuga ko ribuza uburenganzira abagore n’abakobwa kandi rikaba rihabanye n’Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.

Nubwo ayo mavuta atemewe gucuruzwa no gukoreshwa, bivugwa ko hari benshi mu bagore n’abakobwa bo muri icyo gihugu bayakoreshaga rwihishwa dore ko bamwe mu bagabo bo muri Gambia bakunda abakobwa batukuje.

Kubuza ayo mavuta gucuruzwa byaturutse ku nama z’inzobere zigaragaza ko abamo uburozi bushobora gutera indwara uyakoresha.

Amavuta ahindura uruhu ashobora kongera kwemerwa muri Gambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .