00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gambia: Hasohowe raporo ku byaha byakozwe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 12:18
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge muri Gambia kuri uyu wa Kane yashyikirije raporo Perezida Adama Barrow, ku byaha byakozwe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh wahoze ayoboye icyo gihugu.

Ni raporo yari imaze imyaka ibiri itegerejwe nyuma yo kumva abatangabuhamya batandukanye bagizweho ingaruka n’ubwo bugizi bwa nabi.

Imwe mu myanzuro iri muri iyo raporo nkuko RFI yabitangaje, harimo kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha byakozwe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh.

Yahya Jammeh yayoboye Gambia guhera muri Nyakanga 1994 kugeza muri Mutarama 2017. Yavuye ku butegetsi ku ngufu nyuma yo gutsindwa na Adama Barrow batavugaga rumwe. Yahise ahungira muri Guinée équatoriale.

Jammeh ashinjwa kuba ku butegetsi bwe harakozwe ibyaha bitandukanye bibangamira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku babaga batavuga rumwe na Leta cyangwa abayinenga.

Ntabwo biramenyekana niba Jammeh ari mu bashobora gukurikiranwa ku byaha byakozwe ku butegetsi bwe, dore ko mu minsi ishize ishyaka rye ryasinye amasezerano n’irya Perezida Adama Barrow kugira ngo bazakore ihuriro rizitabira amatora umwaka utaha.

Bivugwa ko mubyo ishyaka rya Jammeh ryasabye, harimo kwemerera uwo wahoze ari perezida agataha mu gihugu kandi agahabwa ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa.

Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia ubu yahungiye muri Guinée équatoriale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .