Gambia: Bwa mbere mu myaka 22 ishize hashyizweho Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Kanama 2019 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Gambia, Adama Barrow yavuguruye Guverinoma ashyiraho Minisitiri w’Ingabo, uwa mbere ugiyeho mu myaka 22 ishize.

Kuri uyu wa Kane nibwo Adama Barrow yafashe Sheikh Omar Faye wari uhagarariye Gambia muri Arabie Saoudite amugira Minisitiri w’Ingabo.

Guhera mu 1997 ubwo Gambia yayoborwaga na Yahya Jammeh umwanya wa Minisitiri w’Ingabo nta wabagaho ahubwo izo nshingano zabarizwaga mu biro bya Perezida.

Omar Faye yabaye mu gisirikare kugeza mu 1994 ubwo yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yongeye kugaruka mu gihugu mu 2005, agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho mu biro bya Yahya Jammeh. Yaje kuba Minisitiri w’urubyiruko na siporo, ava kuri uwo mwanya aba ambasaderi muri Amerika.

Mu zindi mpinduka Barrow yakoze, uwitwa Yankuba Sonko yagizwe Minisitiri w’umutekano. Uyu mugabo ni we wari umuyobozi mukuru wa Polisi muri Mata 2016 kubwa Yahya Jammeh, ubwo abigaragambyaga basaba impinduka za politiki bahohoterwaga.

Kuri uyu wa Kane nibwo Adama Barrow yafashe Sheikh Omar Faye wari uhagarariye Gambia muri Arabie Saoudite amugira Minisitiri w’Ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza