Tariki 14 Gicurasi abanyamategeko ba Ali Bongo n’umuryango we batanze ikirego mu Bufaransa, basaba ko Leta ya Gabon ishyirwaho igitutu ikarekura Bongo n’abahungu be bavuga ko bafashwe nabi aho bafungiwe.
Guverinoma ya Gabon nayo yatangaje ko yatunguwe n’ibyatangajwe n’abunganira Bongo ndetse n’ibyo we arimo gukora, ivuga ko ari ibinyoma.
Minisitiri w’Itumanaho muri Gabon, Laurence Ndong yatangaje ko uburenganzira bwose bw’umuryango wa Bongo bwubahirizwa ku buryo batazi aho ibyo batangaje byavuye.
Yavuze ko aho bafungiye bemerewe gusurwa no gukorerwa buri cyose bemerewe n’amategeko.
Ali Bongo Ondimva yahiritswe ku butegetsi tariki 30 Kanama 2023 nyuma gato y’amatora yari amaze kugaragaza ko yatowe ku majwi 64%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!