00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon: Leta yatunguwe no kwiyicisha inzara byakozwe na Ali Bongo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 May 2024 saa 02:10
Yasuwe :

Guverinoma ya Gabon yatangaje ko yatunguwe n’imyigaragambyo yatangijwe na Ali Bongo wahoze ayoboye icyo gihugu, yo kwiyicisha inzara yamagana uburyo afunzwemo.

Tariki 14 Gicurasi abanyamategeko ba Ali Bongo n’umuryango we batanze ikirego mu Bufaransa, basaba ko Leta ya Gabon ishyirwaho igitutu ikarekura Bongo n’abahungu be bavuga ko bafashwe nabi aho bafungiwe.

Guverinoma ya Gabon nayo yatangaje ko yatunguwe n’ibyatangajwe n’abunganira Bongo ndetse n’ibyo we arimo gukora, ivuga ko ari ibinyoma.

Minisitiri w’Itumanaho muri Gabon, Laurence Ndong yatangaje ko uburenganzira bwose bw’umuryango wa Bongo bwubahirizwa ku buryo batazi aho ibyo batangaje byavuye.

Yavuze ko aho bafungiye bemerewe gusurwa no gukorerwa buri cyose bemerewe n’amategeko.

Ali Bongo Ondimva yahiritswe ku butegetsi tariki 30 Kanama 2023 nyuma gato y’amatora yari amaze kugaragaza ko yatowe ku majwi 64%.

Ali Bongo amaze iminsi yiyicisha inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .