00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon iri ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bakize muri Afurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2021, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’umuturage wa Gabon wageze ku madolari 7006, bivuze ko ari cyo gihugu cya mbere gifite abaturage babarirwa umutungo mwinshi muri Afurika.

Uyu musaruro mbumbe ubarwa bafashe ubukungu bw’igihugu bakagabanya n’abaturage gifite. Icyatumye Gabon iza imbere cyane ni ubunini bwayo dore ko ifite ubuso bwa kilometero kare 267,667, ni ukuvuga inshuro icumi ku Rwanda, nyamara abaturage bayo ni miliyoni ebyiri.

Gabon kandi ifite umutungo kamere uhambaye kuko ari igihugu cya munani gicukura peteroli nyinshi muri Afurika, ikaba iya mbere mu gucukura manganese, utibagiwe ibiti bitanga imbaho zigezweho n’ibindi.

Gabon yageze ku mwanya wa mbere iwukuyeho Botswana ya kabiri aho umuturage wa Botswana abarirwa ko yinjiza amadolari 6711 ku mwaka.

Ikinyamakuru Financial Afrik cyatangaje ko kuzamura ubukungu bwa Gabon byatewe ahanini n’amavugurura yakozwe guhera mu 2009, yo gutuma icyo gihugu kiva mu gukorera inganda z’amahanga, ahubwo bagashyira ingufu mu kubaka inganda imbere mu gihugu, zitunganya ibyo boherezaga hanze nk’amabuye y’agaciro, imbaho, ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

Icyakora nubwo imibare igaragaza ko igihugu gikize, umutungo ushobora kuba uri mu maboko y’abantu bake kuko kibarirwa abantu ibihumbi 700 bari munsi y’umurongo w’ubukene, ni ukuvuga kimwe cya gatatu cy’abaturage bose.

Umurwa mukuru wa Gabon, Libreville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .