Ni ingingo yatangijwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema agamije kwiyegereza abaturage no guhindura isura abayobozi basanganywe mu baturage.
Ibiruhuko by’abakozi ba Guverinoma kandi byagabanyijwe, hemezwa ko bitagomba kurenza icyumweru kimwe kandi buri muyobozi akabikorera mu gace avukamo, nkuko ibinyamakuru byo muri Gabon byabitangaje.
Aya mabwiriza aje akurikira ingendo Perezida Brice Oligui Nguema yagiriye ahantu hatandukanye mu gihugu, aho yagiye aganira n’abaturage akumva ibibazo byabo n’ibyo bifuza ku bayobozi b’igihugu.
Gen. Oligui Nguema yahiritse ku butegetsi Ali Bongo muri Kanama 2023, amushinja kugundira ubutegetsi n’ibindi
Guverinoma ya Gabon yatangaje ko umuyobozi uzemererwa kuba yafatira ikiruhuko mu mahanga, ari uzagaragaza impamvu yihariye nk’uburwayi n’ibindi.
Nubwo intego ari ugushishikariza abayobozi kubana n’abaturage bakumva ibibazo bafite, binavugwa ko bishobora guteza imbere ubukungu hirindwa ko abayobozi bajya gusesagura umutungo w’igihugu mu mahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!