00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FRODEBU yizeye kongera gufata ubutegetsi; Nigeria igiye kubaka umuyoboro wa gaz uzagera mu Burayi: Ay’ingenzi muri Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 3 June 2022 saa 03:59
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi mu Burundi (Front for Democracy in Burundi: FRODEBU) ryatsinze amatora ya mbere yakozwe mu nzira ya demokarasi mu Burundi mu 1993, Pierre Claver Nahimana, yahamagariye Abarundi kubungabunga demokarasi, avuga ko yizeye ko iri shyaka rizongera kugaruka ku butegetsi.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane i Bujumbura mu Burundi mu gihe iri shyaka ryizihiza imyaka 30 ishize ryemewe n’amategeko muri iki gihugu.

Ati “Ubutumwa dufite ni ubwo kwibutsa Abarundi ko intsinzi ya demokarasi u Burundi bwabonye mu 1993 bayikomeza kuko mbere yaho ibijyanye n’amatora, amashyaka menshi, uburenganzira bwa muntu, ibitangazamakuru bigenda byiyongerea, nta byari bihari. Ubu byaraje kubera intsinzi ya FRODEBU.”

Yakomeje agira ati “Iyo ntsinzi batayikomeje hari ibimenyetso bigaragaza ko demokarasi yasubira inyuma.”

Nubwo FRODEBU yatsinze amatora mu 1993 ariko yatakaje ubutegetsi mu gihe gito; imyaka ibaye 29 itarabusubiraho.

Nahimana yavuze ko yari ifite imigambi myiza ariko hari abayanze basenya iri shyaka, bica umukuru w’igihugu wari watowe hamwe n’abo bakoranaga banga ko demokarasi ihabwa intebe mu Burundi.

Ati “Icyakurikiyeho ni intambara nyinshi twagiye tubona bituma intambwe ya demokarasi isubira inyuma mu Burundi. Igihe kirageze ko FRODEBU igira izindi porogaramu zikomeye zijyanye n’aho igihe kigeze kandi twizera ko abaturage bazayitora kubera izo porogaramu ku buryo yakongera gutsinda amatora.”

FRODEBU igiye gutegura porogaramu zayo zijyanye n'igihe zizatuma iri shyaka ryongera kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida

Abantu ibihumbi bitabiriye kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana muri Uganda

Abantu ibihumbi bari mu rugendo nyobokamana muri Uganda aho bagiye kwizihiza umunsi w’abahowe Imana muri iki gihugu wizihizwa ku wa 3 Kamena buri mwaka.

Ibirori byabereye ku irimbi riherereye Namugongo hafi y’Umurwa Mukuru Kampala ryashyiriweho abishwe bazira ukwemera kwabo gushingiye ku idina Gatolika mu kinyejana cya 19.

Perezida yahaye ikaze abakoreye urugendo nyobokamana mu gihugu cye abifuriza kugira ibihe byiza.

Umuhango nk’uyu uri mu yitabirwa n’abayoboke benshi b’idini Gatolika mu gihugu no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ubwa mbere ubayeho kuva aho Uganda itangarije ko umuntu wa mbere wanduye Covid-19 yagaragaye mu gihugu muri Nyakanga 2020.

Uyu muhango witabirwa n'abantu babarirwa mu bihumbi

Nigeria igiye kubaka umuyoboro wa gaz ugera mu Burayi

Nigeria yemereye Ikigo cyayo gishinzwe ibya Peteroli gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuyoboro wa gaz ugera mu Burayi unyuze muri Maroc.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya Peteroli, Timipre Sylva, yatangaje ko uyu muyoboro uzageza gaz mu bihugu 19 bya Afurika y’Iburengerazuba, Maroc, Espagne n’ibindi by’i Burayi.

Nigeria iri mu muryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza peteroli ndetse ifite gaz nyinshi kuko ari iya karindwi ku Isi.

Nigeria igiye kubaka umuyoboro wa Gaz uzagera mu bihugu by'i Burayi

Kenya: Polisi yarashe batatu bari mu myigaragambyo

Nibura abantu batatu barashwe barapfa, ubwo bari mu myigaragambyo mu mihanda yo muri Kenya basaba ko hagira igikorwa inyamaswa zo mu gasozi zikareka kubatera.

Imyigaragambyo yabereye ahitwa Masimba, mu Majyepfo y’Umujyi wa Nairobi ku wa Kane, yatumye umuhanda munini uhuza Nairobi n’Icyambu cya Mombasa ufungwa amasaha make.

Umuyobozi w’ibanze muri ako karere yabwiye itangazamakuru ko abaturage barembejwe n’inyamaswa zo mu gasozi zibatera kubera ko baturiye pariki.

Yavuze ko polisi idakwiye gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha ibikorwa nk’ibyo ndetse urupfu rw’abo baturage byashobokaga ko rwakwirindwa.

Yasabye ko urwego rushinzwe iby’inyamaswa zo mu gasozi muri Kenya rukwiye gushyiraho ingamba zituma zidasagarira abaturage no kubatera ibihombo no gutwara ubuzima bw’abantu dore ko mu mezi make ashize abantu barindwi bamaze kwicwa na zo.

Tchad yatangaje ibihe bidasanzwe kubera inzara

Mahamat Idriss Deby, uyoboye Tchad by’agateganyo yashyize umukono ku iteka ritabaza ko mu gihugu hari inzara.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho ibura ry’ibiribwa n’ibijyanye n’imirire bikomeje kuba bibi mu gihugu muri uyu mwaka kandi bikaba bigaragara ko mu imiryango nterankunga idahagurutse, ubuzima bw’abaturage bwarushah kujya mu mazi abira.

Ubusabe bw’ibiribwa kandi buje mbere y’uko Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agirana ibiganiro na Vladimir Putin harebwa uko ibinyampeke byo mu Burusiya byagera ku Mugabane wa Afurika.

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko abagera kuri miliyoni 5,5, ni ukuvuga abarenga 1/3 cy’abaturage bose muri Tchad bazakenera inkunga y’ibiribwa uyu mwaka.

Tchad yatabaje abagiraneza ku bw'inzara ivuza ubuhuha mu gihugu

EAC izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 91$ mu 2022/2023

Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, wamuritse ingengo y’imari uzakoresha mu mwaka wa 2022/2023, ihwanye na miliyoni 91 z’amadolari ya Amerika.

Ubukungu bw’ibihugu by’uyu muryango biteganyijwe ko buzagwa bukava kuri 5,9% bwari buriho mu 2021 bukagera kuri 5,3% mu 2022.

Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri akaba na Minisitiri wa Kenya ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Betty Maina, yatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagize ingaruka mbi ku bukungu bw’akarere.

Yavuze ko iyi ngengo y’imari imuritswe mu gihe ingamba zo kuzahura ubukungu bwagushijwe na Covid-19 zakozwe mu nkokora n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ibindi bicuruzwa, byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Inteko Ishinga Amategeko ya EAC yagaragaje impungenge zo kuba ingengo y’imari y’uyu muryango ikomeje kugenda igabanuka nk’uko amakuru ari ku rubuga rw’uyu muryango abivuga.

Iyi ngengo y’imari yagabanutseho miliyoni zigera kuri 30 z’amadolari kuko zageraga ku 120 mu myaka itanu ishize none ubu ni miliyoni 91$.

Macky Sall yagaragarije Putin ingaruka z’intambara ya Ukraine kuri Afurika

Perezida wa Sénégal uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Macky Sall, yabwiye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko akwiye kuzirikana intambara ya Ukraine yagize ingaruka kuri Afurika zirimo ibura ry’ibiribwa.

Aba bayobozi bombi bahuriye mu Mujyi wa Sochi uherereye mu Majyepfo y’u Burusiya. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byavuze ko Macky Sall akwiye kumenya ko nubwo ibihugu bya Afurika biri kure y’aho urugamba ruri kubera, ubukungu bwabyo bubigenderamo.

Yongeyeho ko ibiribwa bikwiye kuva ku rutonde rw’ibyashyiriweho ibihano ku Burusiya.

Mbere y’uko ava mu gihugu cye, ibiro bya Macky Sall byari byatangaje ko uruzinduko rwe rugamije gusaba ko ibinyampeke n’inyongeramusaruro byafungiwe ku byambu bya Ukraine birekurwa.

Ibihugu bya Afurika byakozweho by’umwihariko n’izamuka ry’ibiciro byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yagiranye ibiganiro na Putin w'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .